Turi ku wa 5 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1919: Hashinzwe ishyaka rya German Workers ryaje kuvamo iry’Aba-Nazi mu Budage.
1969: Abasoviyete bohereje icyogajuru kuri Venus, kigerayo nyuma y’amezi ane.
1970: U Bushinwa bwibasiwe n’umutingito wahitanye ababarirwa hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 15 abandi ibihumbi 26 barakomereka.
Mu muziki
1991: Indirimbo Madonna yise "Justify My Love," kuri album yise ‘Immaculate Collection’ yayoboye izikunzwe muri Amerika iba iye ya cyenda igeze kuri ako gahigo.
Abavutse
2001: Mykhailo Mudryk, Umunya-Ukraine ukinira Chelsea mu Bwongereza.
1999: Havutse Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020.
Abapfuye
1933: Calvin Coolidge wabaye perezida wa 30 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2024: Joseph Lelyveld wari umwanditsi mukuru wa The New York Times.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!