Turi ku wa 5 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ivangura rikorerwa inyamaswa hagendewe ku bwoko bwazo.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bidukikije.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yakoranye inama n’abakuru b’ingabo na Jandarumori, bemeza ko bagomba gushaka abacanshuro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bubiligi, bakabafasha kurwanya ingabo za RPA.
2017: Ibihugu bitandatu byAbarabu ari byo Bahrain, Misiri, Libye, Arabie Saoudite, Yemen, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byaciye umubano na Qatar biyishinja guhungabanya umutekano w’akarere.
2017: Montenegro yabaye umunyamuryango wa 29 wa OTAN.
2022: Muri Kazakhstan habaye amatora ya referandumu nyuma y’imyigaragambyo yamagana guverinoma yari imaze iminsi.
Mu muziki
2002: Umuhanzi w’ikirangirire R. Kelly yashinjwe ibyaha 21 byo gukoresha ku ngufu abana b’abakobwa mu gufata amashusho ya filimi z’urukozasoni.
Abavutse
1942: Havutse Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wabaye perezida wa kabiri wa Guinée Équatorial.
1946: Patrick Head uri mu bashinze ikipe ya Williams F1 imenyerewe mu marushwa yo gusiganwa ku modoka ya Formula 1.
Abapfuye
2004: Ronald Reagan wabaye perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2021: Hapfuye T. B. Joshua, umunya-Nigeria wamamaye mu by’Iyobokamana kubera gukora ibitangaza bitavuzweho rumwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!