Turi ku wa 4 Werurwe 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya umubyibuho ukabije.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1791: Vermont yemejwe nka leta ya 14 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1933: Franklin Roosevelt yabaye Perezida wa 32 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1974: Harold Wilson yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1980: Muri Zimbabwe, Robert Mugabe yatsinze amatora.
2002: Ibrahim Rugova yatorewe kuba Perezida wa Kosovo.
2009: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) zashyizeho impapuro zo guta muri yombi Omar Hassan al-Bashir wayoboraga Sudani, aba perezida wa mbere ukiri ku butegetsi uzishyiriweho kuva rwashyirwaho mu 2002.
Mu muziki
1966: John Lennon yatangaje ko itsinda yabarizwagamo rya The Beatles ryamamaye cyane kurusha Yezu; ibintu byateye uburakari bwisnhi abakirisitu kugeza ubwo Lennon yasabye imbabazi batangiye gutwika imitungo y’aba bahanzi.
Abavutse
1938: Alpha Condé, Perezida wayoboye Guinée.
1986: Mike Krieger uri mu bashinze urubuga rwa Instagram.
Abapfuye
2010: Vladislav Ardzinba, Perezida wa Abkhazie.
2011: Simon van der Meer, Umuholandi wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge mu 1984.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!