Tariki ya 4 Ukwakira ni umunsi wa 277 w’umwaka ubura iminsi 88 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu by’ingenzi byabaye kuri iyi tariki
1745: Muri Autriche hatangiye intambara yashyamiranyije abatuye muri iki gihugu , habaye no kwambika ikamba i Francfort-sur-le-Main umwami w’abami François I umugabo wa Marie-Thérèse wa Autriche.
1824: Hatangajwe ku mugaragaro Repubulika ya Mexique
1830: U Bubiligi bwabonye ubwigenge
1853: Hatangiye intambara ya Crimée.
1930: Habaye impinduramatwara muri Brazil
1943: Corse yarangije kubohorwa mu ntambara ya kabiri y’isi
1957: Icyogajuru cya mere cyoherejwe mu kirere n’Abarusiya cyitwa Spoutnik 1.
1966: Lesotho yabonye ubwigenge
1991: Hasinywe amasezerano yo kurinda inyanja nini ya Antarctique
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1289: Louis X, umwami w’u Bufaransa
1626 : Richard Cromwell, wabaye Perezida w’u Bwongereza, Ecosse na Irlande

1822 : Rutherford B. Hayes, perezida wa 19 wa Amerika
1916 :Vitaly Ginzburg,umuhanga mu bugenge ukomoka mu Burusiya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge muri 2003
1918 :Kenichi Fukui, umuhanga mu butabire ukomoka mu Buyapani wahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri bwo mu 1981;
1938 : Kurt Wüthrich, umuhanga mu butabire ukomoka mu Busuwisi yahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri bwo mu 2002.
1988 : Derrick Rose, umukinnyi wa basket ukomoka muri Amerika
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1305 : Kameyama, umwami w’abami w’u Buyapani
1582 : Thérèse d’Avila,umutagatifukazi ukomoka muri Espagne
1947 : Max Planck, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge muri mu1927
1996 : Silvio Piola, umukinnyi wa football ukomoka mu Butaliyani
TANGA IGITEKEREZO