00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 4 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2026 saa 12:00
Yasuwe :

Turi ku wa 4 Nyakanga 2026.
Umunsi Mwiza wo Kwibohora ku Banyarwanda bose.
Kuri uyu munsi kandi, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirizihiza imyaka 249 ishize kibonye ubwigenge kikigobotora ubukoroni bw’u Bwongereza mu 1776.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za RPA zabohoye Umujyi wa Kigali, zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi aho Abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa.
2020: Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro ho mu (…)

Turi ku wa 4 Nyakanga 2026.

Umunsi Mwiza wo Kwibohora ku Banyarwanda bose.

Kuri uyu munsi kandi, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirizihiza imyaka 249 ishize kibonye ubwigenge kikigobotora ubukoroni bw’u Bwongereza mu 1776.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Ingabo za RPA zabohoye Umujyi wa Kigali, zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi aho Abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa.

2020: Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro ho mu murenge wa Tabagwe wubatse ahafite amateka akomeye mu kubohora igihugu.

2024: Ishyaka ry’Abakozi ryari riyobowe na Keir Starmer ryatsinze amatora ku bwiganze mu Bwongereza, rishyira iherezo ku myaka 14 yari ishize hayobora iry’aba-Conservateur.

Mu muziki

2016: Massamba Intore afatanyije na Benegakondo bakoreye muri Hôtel des Mille Collines igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 yari ishize u Rwanda rubohowe n’Ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi.

Abavutse

1926: Havutse Alfredo Di Stéfano wamenyekanye akina muri Real Madrid aho anafatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’umupira w’amaguru babayeho mu mateka.

1995: Havutse Post Malone, umuririmbyi, umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo aho anazitunganya.

Abapfuye

1826: John Adams wabaye Perezida wa kabiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfiriye umunsi umwe na Thomas Jefferson wabaye perezida wa gatatu w’icyo gihugu mu gihe nyuma y’imyaka itanu ku munsi nk’uyu hapfuye James Monroe wabaye perezida wa gatanu w’icyo gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages