1717: Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu bitatu yasinyiwe i Haye, za leta zishyize hamwe, u Bwongereza n’ubwami bwagengwaga na Philippe wa Orléans.
1762: Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutera Espagne n’Ubwami bwa Naples mu ntambara y’imyaka irindwi.
1798: Repubulika ya Mulhouse yiyunze ku Bufaransa.
1802: Hatashywe ubukwe bwa Louis Bonaparte na Hortense wa Beauharnais.
1894: Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya.
1896: Utah yabaye leta ya 45 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1908: Moulay Abd al-Hafid yagizwe umuyobozi wa Maroc.
1932: Ishyaka rya kongere mu Buhinde ryahamijwe icyaha cy’uko rikora kandi ritemewe, byaje gutuma Mahatma Gandhi ufatwa nk’intwari y’iki gihugu afungwa.
1948: Birmania yabonye ubwigenge.
1951: Séoul yigaruriwe n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru n’Abashinwa.
1960: Albert Camus, umwanditsi uzwi mu mateka yaguye mu mpanuka y’imodoka.
1964: Papa Paul VI yatangiye urugendo rwe ku butaka butagatifu.
1885: Dr Grant wa Iowa yatangiye igikorwa cyo kuvura ishyira arikata mu gihe riba rirwaye akenshi biterwa no kuzuramo amabuye n’ibindi byinjira mu gifu (appendicectomie ).
2010: Hatashywe umunara wa Burj Khalifa ufite metero 828 z’uburebure wubatswe mu bihugu byishyize hamwe by’ Abarabu (Émirats arabes unis).
1990: Impanuka yo mu mazi yahitanye abantu 285 muri Pakistan hakomereka abantu basaga 400.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1077: Song Zhezong, Umwami w’Abami w’u Bushinwa.
1785: Jacob Grimm, umwanditsi w’Umudage.
1809: Louis Braille,umufaransa wahimbye inyuguti impumyi zifashisha mu kwandika.
1940: Brian David Josephson, Umwongereza wahawe igihembo cya Nobel mu bugenge mu 1973.
1945: Richard R. Schrock, Umunyamerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire mu 2005.
1953: George Tenet, umuyobozi w’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1248: Sanche II, umwami wa Portugal
1752: Gabriel Cramer, umuhanga mu mibare ukomoka mu Busuwisi
1825: Ferdinand I, Umwami wa Sicile
1960: Albert Camus, Umwanditsi w’Umufaransa wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1957.

1961: Erwin Schrödinger, umuhanga mu bugenge ukomoka muri Autriche.
1965: T. S. Eliot, Umwanditsi w’Umwongereza wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1948.
TANGA IGITEKEREZO