00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 4 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2026 saa 07:39
Yasuwe :

Turi ku wa 4 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 216 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 149 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: I Arusha muri Tanzaniya, hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi.
2017: Habaye Amatora Rusange ya Perezida wa Repubulika, yarangiye Paul Kagame yegukanye intsinzi. 1983: Jean-Baptiste Ouédraogo wayoboraga Reoubulika ya Upper Volta (Burkina Faso y’ubu), yahiritswe ku (…)

Turi ku wa 4 Kanama 2026.

Ni umunsi wa 216 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 149 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1993: I Arusha muri Tanzaniya, hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi.

2017: Habaye Amatora Rusange ya Perezida wa Repubulika, yarangiye Paul Kagame yegukanye intsinzi.

1983: Jean-Baptiste Ouédraogo wayoboraga Reoubulika ya Upper Volta (Burkina Faso y’ubu), yahiritswe ku butegetsi na Captain Thomas Sankara.

1984: Repubulika ya Upper Volta yahinduriwe izina yitwa Burkina Faso.

Mu muziki

2023: Abagize Itorero Inganzo Ngari, bakoreye igitaramo gikomeye cy’Umuganura muri Camp Kigali, igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi.

Abavutse

1905: Abeid Karume wabaye perezida wa mbere wa Zanzibar.

1954: Havutse Dafroza Mukarumongi Gauthier uzwi mu muryango ushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa, CPCR, igikorwa akunze gufatanyamo n’umugabo we, Alain Gauthier.

1961: Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu munsi yujuje imyaka 64.

Abapfuye

1957: Washington Luís wayoboye Brésil.

2003: Frederick Chapman Robbins, umuganga w’Umunyamerika wavuraga indwara z’abana aho yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages