00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 4 Kamena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2026 saa 05:44
Yasuwe :

Turi ku wa 04 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’abana bazize amaherere y’ubushyamirane n’intambara.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Guverinoma ya Jean Kambanda yagaragaje mu nama y’Abaminisitiri ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ifatwa rya Kabgayi.
1912: Massachusetts yabaye leta ya mbere ya Amerika ishyizeho umushahara fatizo ku bakozi.
1920: Hongrie yatakaje 71% by’ubutaka bwayo na 63% by’abaturage bayo nyuma y’isinywa (…)

Turi ku wa 04 Kamena 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’abana bazize amaherere y’ubushyamirane n’intambara.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Guverinoma ya Jean Kambanda yagaragaje mu nama y’Abaminisitiri ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ifatwa rya Kabgayi.

1912: Massachusetts yabaye leta ya mbere ya Amerika ishyizeho umushahara fatizo ku bakozi.

1920: Hongrie yatakaje 71% by’ubutaka bwayo na 63% by’abaturage bayo nyuma y’isinywa ry’amasezerano yiswe aya Trianon yashyiriweho umukono i Paris.

1928: Perezida w’u Bushinwa, Zhang Zuolin yishwe n’Abayapani.

1943: Perezida wa Argentine, Ramón Castillo yahiritswe ku butegetsi.

Mu muziki

2017: Ariana Grande yakoze igitaramo yise "One Love Manchester" mu guha icyubahiro abantu 22 bari baherutse kwicwa n’ibisasu mu cyo yari yakoze ku wa 22 Gicurasi uwo mwaka. Cyabereye ku kibuga cya Cricket cya Old Trafford, hafi gato y’ahari haherutse kubera ibyo byago.

Abavutse

1915: Havutse Modibo Keïta wabaye perezida wa mbere wa Mali.

1926: Havutse Robert Earl Hughes, umuntu wari ufite ibiro byinshi ku Isi muri icyo gihe aho yapimaga 486 kandi akabasha kwigenza adahawe ubufasha ubwo ari bwo bwose.

1975: Angelina Jolie wamamaye mu gukina filimi.

1998 Havutse Viktor Einar Gyökeres, Rutahizamu ukinira Ikipe ya Arsenal mu Bwongereza.

Abapfuye

2002: Fernando Belaúnde Terry wayoboye Peru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages