Turi ku wa 30 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 273 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 92 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubusemuzi n’ihinduranyandiko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1939: Televiziyo ya NBC yerekanye ku nshuro ya mbere umukino w’umupira w’amaguru w’Abanyamerika.
1947: Pakistan yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1966: Botswana yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza.
2016: Ibihangano bibiri byari bifite agaciro ka miliyoni 100 $ byongeye kuboneka nyuma yo kwibwa mu nzu ndangamurage ya Van Gogh mu Buholandi 2002.
Mu muziki
1977: Umuhanzi Ringo Starr yasohoye album ye yise Ringo the 4th.
Abavutse
1984: Havutse umuhanzi T-Pain wamamaye muri ‘rap’, gutunganya indirimbo no gukina filimi.
1962: Havutse Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akanayobora Sena.
Abapfuye
1998: Marius Goring, umukinnyi wa Filimi w’Umwongereza.
2024: Hapfuye Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo, wamenyekanye cyane mu mukinio wa Basketball muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!