00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 30 Mutarama

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 Mutarama 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki ya 30 Mutarama ni umunsi wa 30 mu igize umwaka. Hasigaye iminsi 335 ngo uyu mwaka ugere ku musozo wawo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1826: Ikiraro cyitwa Menai Suspension Bridge gihuza Ibirwa bya Anglesey na Wales cyamuritswe ku mugaragaro. Ni cyo kiraro gifatishijwe imigozi cyabayeho mbere.
1835: Richard Lawrence yagerageje kwivugana Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Andrew Jackson ariko ntiyabigeraho. Iki ni cyo gitero cya mbere cyari kibayeho hagamijwe kurasa perezida (...)

Tariki ya 30 Mutarama ni umunsi wa 30 mu igize umwaka. Hasigaye iminsi 335 ngo uyu mwaka ugere ku musozo wawo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1826: Ikiraro cyitwa Menai Suspension Bridge gihuza Ibirwa bya Anglesey na Wales cyamuritswe ku mugaragaro. Ni cyo kiraro gifatishijwe imigozi cyabayeho mbere.

1835: Richard Lawrence yagerageje kwivugana Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Andrew Jackson ariko ntiyabigeraho. Iki ni cyo gitero cya mbere cyari kibayeho hagamijwe kurasa perezida w’iki gihugu.

1925: Guverinoma ya Turikiya yirukanywe muri Istanbul.

1933: Ni bwo Adolf Hitler ufatwa nk’umwe mu banyagitugu bazwi cyane babayeho ku Isi yarahiriye kuyobora u Budage.

Adolf Hitler

1948: Mohandas Karamchand Gandhi, umwe mu ntwari z’Isi yapfuye arashwe na Nathuram Godse. Uyu mugabo ukomoka mu Buhinde yamenyekanye cyane mu guharanira ubwigenge bwa rubanda hatamenetse amaraso.

1772: Pakistan yatangaje ku mugaragaro ko ivuye mu Muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza.

1979: Indege yo mu bwoko bwa Varig 707-323C yaburiye mu Nyanja ya Pasifika hashize gusa iminota 30 ihagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Tokyo mu Buyapani.

1989: Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kabul ho muri Afghanistan byafunze imiryango nyuma y’aho ibyo bihugu byombi byari bimaze igihe bifitanye umubano utari mwiza.

1996: Gino Gallagher wari umuyobozi w’ingabo ziharanira ukwishyira ukizana kw’abaturage ba Ireland yishwe ubwo yari ategereje gufata amafaranga agenerwa abadafite akazi.

2000: Indege ya Kenya Airways yaguye mu Nyanja ya Atlantic ubwo yari irenze gato icyambu cyo muri Côte d’Ivoire. Iyi mpanuka yahitanye abagera ku 169.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1961: Dexter Scott King, umwana wa Martin Luther King Jr na Coretta Scott King.

1962: Umwami Abdallah wa Jordan.

1975: Juninho Pernambucano, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi

1181: Takakura, Umwami w’Abami w’u Buyapani.

1649: Charles Ier d’Angleterre, Umwami w’u Bwongereza.

1730: Pierre II de Russie, Tsar w’u Burusiya.

1867: Kōmei, Umwami w’Abami w’u Buyapani.

2006: Coretta Scott King, umugore wa Martin Luther King Jr.

Coretta Scott King

2009: Ingemar Johansson, Umunya-Suède wamenyekanye mu iteramakofi.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Martine, Marthina, Marthine, Martina, Martyna, Marzhina; Armentaire, Bathylle, Bathilda, Bathilde, Bathille; Jacinthe, Cynthia, Cynthie, Jacinthie, Sébastien, Bastian, Bastiane, Bastien, Bastienne, Sébastia, Sébastian, Sébastiane na Sébastienne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .