00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 30 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 April 2026 saa 12:03
Yasuwe :

Turi ku wa 30 Mata 2026
Ni umunsi wahariwe abana muri Mexique, ukaba uwahariwe mwarimu muri Paraguay.
1961: Ubutasi bw’u Bubiligi bwagaragaje impungenge z’uko umugambi w’uko igisirikare cy’u Rwanda kigirwa n’Abahutu gusa ushobora kuzateza ingaruka zikomeye.
1994: Mu kanama k’Umutekano ka Loni, Madeleine Albright wari ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yanze ko ibyakorerwaga mu Rwanda byitwa ‘Jenoside’.
1994: Ibihugu bya Tchèque na Nouvelle-Zélande byavuze ko ibyaberaga mu (…)

Turi ku wa 30 Mata 2026

Ni umunsi wahariwe abana muri Mexique, ukaba uwahariwe mwarimu muri Paraguay.

1961: Ubutasi bw’u Bubiligi bwagaragaje impungenge z’uko umugambi w’uko igisirikare cy’u Rwanda kigirwa n’Abahutu gusa ushobora kuzateza ingaruka zikomeye.

1994: Mu kanama k’Umutekano ka Loni, Madeleine Albright wari ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yanze ko ibyakorerwaga mu Rwanda byitwa ‘Jenoside’.

1994: Ibihugu bya Tchèque na Nouvelle-Zélande byavuze ko ibyaberaga mu Rwanda byitwa Jenoside icyakora ijwi ryabyo ryimwa amatwi ugereranyije n’ibyari bisanganywe umwanya uhoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano.

1994: RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo ugabanya u Rwanda na Tanzania.

1994: Mu Kanama k’Umutekano ka Loni, Madeleine Albright wari ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yanze ko ibyakorerwaga mu Rwanda byitwa ‘Jenoside’.

1994: Ibihugu bya Tchèque na Nouvelle-Zélande byavuze ko ibyaberaga mu Rwanda byitwa Jenoside icyakora ijwi ryabyo ryimwa amatwi ugereranyije n’ibyari bisanganywe umwanya uhoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano.

Mu muziki

2018: Hatangijwe #MuteRKelly, gahunda yari igamije gukomanyiriza umuhanzi R. Kelly wari wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Abavutse

1943: Frederick Chiluba wabaye perezida wa kabiri wa Zambia

1991: Travis Scott wubatse izina mu njyana ya Hip-Hop muri Amerika.

1979: Havuze Jose Chameleone, Umunya-Uganda wamamaye mu muziki wa Afurika.

Abapfuye

1945: Hapfuye Adolf Hitler umu-Nazi uzwiho kuba ari we wabaye intandaro y’Intambara ya Kabiri y’Isi na Jenoside yakorewe Abayahudi.

2020: Rishi Kapoor, Umuhinde wamenyekanye mu ruganda rwa sinema y’icyo gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages