00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 30 Mata

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 April 2023 saa 07:53
Yasuwe :

Tariki 30 Mata ni umunsi wa 120 mu minsi igize uyu mwaka, hasigaye 245 ukagera ku musozo.

Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi

1492: Espagne yahaye Christopher Columbus Komisiyo izafatanya na we mu ngendo z’ubuvumbuzi.

1863: Ingabo za Mexique zagabweho ibitero n’iz’Abafaransa, iki gitero cyabereye ahitwa Hacienda Camaron muri Mexique.

1871: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye ubwicanyi bwakorewe abantu bari mu Nkambi ya Grant muri Leta ya Arizona.

1907: Umujyi wa Honolulu wo muri Leta ya Hawai, yabaye umujyi wigenga.

1966: Mu Mujyi wa San Francisco, muri Leta ya California hatangijwe urusengero rwiswe urwa Satan.

Uru rusengero ni ishyirahamwe rihuza abemera umuyoboro ngenderwaho ugenwa na buri muntu ku giti cye, ndetse bakaba basangiye ukwemera ko gukoresha igitabo cyiswe Bibiliya ya Satani cyanditswe na Anton Szandor LaVey.

Rugizwe n’abantu bari mu byiciro bibiri aribyo: Abanyamuryango babaruwe, basa n’abo umuntu yakwita rubanda rugufi, batagira icyo basabwa ngo babarirwe muri icyo cyiciro uretse kwitabira gahunda zashyizweho.

Ikindi cyiciro ni icy’abitwa abanyamuryango b’abanyambaraga, aba basabwa kwandika babisaba ndetse basabwa gushyira ubuzima bwabo bakabumarira muri uru rusengero.

Aba na bo bafite inzego zitandukanye harimo abo mu rwego rwa mbere rwo hejuru rutagerwamo na rubanda rugufi. Uko inzego zisumbana zizamuka, ugeze ku ntera ya gatanu ashyirwa mu cyiciro cy’Abasesaridoti ari na bwo bahabwa inyito ya LaVey.

1995: Bill Clinton yabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wagiriye urugendo muri Ireland y’Amajyaruguru.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1909: Umwamikazi Juliana w’u Buholandi.

1943: Frederick Chilubawabaye Perezida wa Zambia.

Abatabarutse kuri uyu munsi

1555: Papa Marcellius II

1956: Alben Barkley wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bwa Perezida Harry S. Truman, watabarutse ubwo yatangaga imbwirwaruhame muri Leta ya Viriginia. Yari amaze kuvuga ijambo rigira riti "Nahitamo kuba umugaragu mu nzu ya Nyagasani aho kwicara mu ntebe z’umunyabubasha.’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages