Tariki ya 30 Kanama ni umunsi wa 242 w’umwaka. Uyu mwaka isigaje iminsi 123 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu mwaka
1870 : Hatangiye intambara ya Beaumont yahuje Abafaransa n’Abadage
1922 : Muri Turukiya harangiye intamabara ya Dumlupinar yahuza ubwoko muri iki gihugu bushaka ubwigenge
1942 : Mu ntambara ya Kabiri y’Isi Luxembourg yigaruriwe n’u Budage
1963 : Hakozwe telefone itukura
1991 : Azerbaïdjan, igihugu kiri muri Aziya cyabonye ubwigenge
1999 : Amatora aciye mu baturage yemeje ubwigenge bwa
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1929: François Cheng, umwanditsi w’Umufaransa wakoraga mu nteko y’ururimi n’umuco by’Igifaransa (Académie Francaise)
1935: John Phillips, umuririmbyi w’umunyamerika
1954: Alexandre Loukachenko, Perezida wa Biélorussie.
1972: Pavel Nedved,umukinnyi wa football ukomokamuri tchèque.
1985: Liza Del Sierra, umukinnyi wa filimi z’urukozasoni
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1483: Louis XI, umwami w’u Bufaransa
1928: Wilhelm Wien, umuhanga mu bugenge wabihembewe igihembo cya Nobel mu 1911 ukomoka mu Budage
1970: Abraham Zapruder, umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika wanafashe amashusho y’iyicwa rya Perezida wa Amerika John F. Kennedy
1981: Mohammad Ali Rajai,perezida wa kabiri wa Irani
2006: Naguib Mahfouz, umwanditsi ukomoka muri Misiri wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1988.

TANGA IGITEKEREZO