Turi ku wa 30 Kamena 2026.
Ni Umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha ko mu isanzure habayo amabuye ashobora guteza ibyago ku Isi (International Asteroid Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2013: Iyi tariki yari yaratangajwe na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi ko ari yo guca ubuhunzi ku Banyarwanda, icyakora ntiyakumiriye abifuzaga gutaha nyuma yayo.
1990: Nyuma y’isenywa ry’urukuta rwa Berlin, u Budage bw’Uburasirazuba bwahuje ubukungu bwabwo n’ubw’Ubwurengerazuba nk’intambwe ikomeye yo kwihuza.
2013: Abantu 19 bashinzwe kurwanya inkongi y’umuriro bahitanywe na yo muri Leta ya Arizona muri Amerika.
2019: Donald Trump yabaye perezida wa mbere wa Amerika usuye Koreya ya Ruguru akiri ku butegetsi.
Mu muziki
2014: Album ya kabiri Ed Sheeran yise “X” yabaye iya mbere iguzwe cyane mu cyumweru cyayo cya mbere mu Bwongereza aho yaguzweHO kopi ibihumbi 182.
Abavutse
1966: Mike Tyson wubatse izina mu mukino w’iteramakofe.
1989: Asbel Kiprop, Umunya-Kenya wamenyekanye mu gusigana ku maguru.
Abapfuye
2018: Smoke Dawg, umuraperi w’umunya-Canada.
2021: Raj Kaushal wamenyekanye mu kuyobora no gutunganya filimi mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!