Turi ku wa 3 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 215 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 150 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Niger barizihiza ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa mu 1960.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1949: Hashinzwe ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika, NBA.
1975: Indege ya Boeing 707 yakoreye impanuka muri Maroc, abantu 188 bahasiga ubuzima.
2005: Maaouya Ould Sid’Ahmed Taya wayoboraga Maurtanie yahiritswe ku butegetsi ubwo yari yagiye gushyingura Umwami Fahd muri Arabie Saoudite.
2014: Umutingito wari ku gipimo cya A 6.1wahitanye abantu 617 mu Bushinwa, abandi barenga 2400 barakomereka.
Mu muziki
2012: Umuhanzi Stevie Wonder yatangaje iby’itandukana rye na na Kai Millard Morris bari bamaze imyaka 11 bashyingiranywe, ahishura ko bamaze imyaka ibiri baba ukubiri.
Abavutse
1903: Habib Bourguiba wabaye perezida wa mbere wa Tunisie.
1999: Brahim Díaz ukinira Real Madrid muri Espagne.
Abapfuye
1977: Makarios III wabaye Perezida wa mbere wa Chypre.
2008: Erik Darling, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!