Turi ku wa 3 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amagare.
Ni Umunsi kandi muri Uganda bizihiza ubuzima bwa Mutagatifu Charles Lwanga wishwe ku munsi nk’uyu mu 1886 ahowe Imana.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1986: Aloys Bigirumwami wabaye Musenyeri wa mbere muri Afurika Mbiligi, ni bwo yatabarutse.
1994: Habaye inama y’Abaminisitiri yemeje igurwa mu Misiri ry’imbunda n’ibikoresho bya gisirikare muri miliyoni 9$ zatanzwe na guverinoma mu rwego rwo gukomeza gukora jenoside no kurwanya Ingabo za RPA nk’uko byanditswe muri Agenda na Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Aterambere ry’Abagore n’Imibereho Myiza.
2012: Indege yari itwaye abantu 153 yakoreye impanuka i Lagos muri Nigeria, abari bayirimo bose barapfa, hapfa n’abandi batandatu bari ku butaka.
2013: Abantu 120 bishwe n’inkongi y’umuriro mu ntara ya Jilin mu Bushinwa.
2019: I Khartoum muri Sudani hishwe abantu 100 bari mu myigaragambyo bigizwemo uruhare n’abashinzwe umutekano hamwe n’abajanjawide.
Mu muziki
1977: Bob Marley afatanyije na Wailers basohoye album bise ”Exodus” ifatwa nk’imwe mu z’ibihe byose ku Isi, ikanafatwa nka album y’Ikinyejana cya 20.
Abavutse
1931: Raúl Castro wabaye perezida wa 18 wa Cuba.
1951: Jill Biden, umugore wa Joe Biden wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1992: Mario Götze wibukirwa ku gitego yatsindiye u Budage ku mukino wahesheje iki gihugu Igikombe cy’Isi cya 2014 mu mukino wabahuzaga na Argentine.
Abapfuye
1928: Li Yuanhong wabaye perezida wa kabiri w’u Bushinwa.
2016: Muhammad Ali wubatse izina mu mukino w’iteramakofe.
2024: William Russell, umukinnyi wa filimi w’Umwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!