00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 29 Nyakanga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 29 July 2022 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki ya 29 Nyakanga ni umunsi wa 210 w’umwaka ubura iminsi 155 ngo urangire
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1881: Hatejwe imbere itegeko riha itangazamakuru kwishyira rikizana mu Bufaransa
1883: Havutse Benito Mussolini wayoboye u Butaliyani
1900: Umwami w’u Butaliyani, Umberto I yishwe na Gaetano Bresci, warwanyaga ubwami wavuze ko yabikoreye guhorera abakozi kuri 400 mu bari barishwe 1898 i Milan ubwo bakoraga imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro mu Butaliyani. (...)

Tariki ya 29 Nyakanga ni umunsi wa 210 w’umwaka ubura iminsi 155 ngo urangire

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1881: Hatejwe imbere itegeko riha itangazamakuru kwishyira rikizana mu Bufaransa

1883: Havutse Benito Mussolini wayoboye u Butaliyani

1900: Umwami w’u Butaliyani, Umberto I yishwe na Gaetano Bresci, warwanyaga ubwami wavuze ko yabikoreye guhorera abakozi kuri 400 mu bari barishwe 1898 i Milan ubwo bakoraga imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro mu Butaliyani.

1907: Robert Baden Powell yashinze umuryango w’Abaskuti mu nkambi yo ku kirwa giherereye mu majyepfo y’u Bwongereza. Iyi nkambi yo ku kuva tariki ya mbere Kanama kugeza 9 Nzeri 1907 ifatwa nk’ahashingiwe uyu muryango, ubwo yatangiranaga abana basaga 100 nyamara muri uyu muryango agakomezanya n’abagera kuri 30 gusa.

1937: Igikomangoma Farouk cyagizwe umwami wa 18 wa Misiri.

1948: Nibwo imikino ya Olympic yongeye gutangira i Londres nyuma y’imyaka 12 yari ishize yarahagaze kuva 1936 nyuma yo kubera i Berlin mu Budage igahagarikwa n’intambara ya kabiri y’Isi.

1957 : Hashinzwe Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro za kirimbuzi ( International Atomic Energy Agency).

1967: Ubwo bizihizaga imyaka 400 ishize umujyi wabo wa Caracas muri Venezuela ushinzwe habaye umutingito wishe abantu 500.

1973: Abaturage b’u Bugereki batoye ihagarikwa ry’ubwami, hashingwa Republika yayobowe na Geórgios Papadopoulos.

1980 : Muri Cairo mu Misiri hashyinguwe Shah, umwami wa nyuma w’ubwami bwa Iran.

1981: Abantu barenga miliyoni zirindwi ku Isi barebye kuri TV ubukwe bw’igikomangoma cya Wales Charles na Lady Diana Spencer i Londres.

1990: Abantu bagera kuri 600 abenshi muri bo bari bagizwe n’abagore n’abana bahungiye mu rusengero rwo mu mujyi i Monrovia muri Liberia bishwe n’ingabo za Guverinoma mu gihe icyo gihugu cyari mu mvururu.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1900 : Eyvind Johnson, umwanditsi ukomoka muri Suède wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1974

1905 : Dag Hammarskjöld, umudipolomate ukomoka muri Suède wabaye umunyamabanga mukuru wa Loni kuva 1953 kugeza 1961; Yanahembwe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1961 cy’uwaharaniye amahoro.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1095 : Ladislas Ier wa Hongiriya, umwami wagizwe umutagatifu na Kiliziya Gaturika

1856 : Robert Schumann, umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Budage

Bimwe mu bitabo byasohotse

2000: In The Heart Of The Sea cyanditswe na Nathaniel Philbrick

1975: The Massacre At Fall Creek cya Jessamyn West

2008: Chasing Darkness cya Robert Crais

1999: Summer Sisters cya Judy Blume

2009: The Castaways cya Elin Hilderbrand

Indirimbo zakunzwe muri Amerika

2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito

2013: Robin Thicke - Blurred Lines

2009: The Black Eyed Peas - I Gotta Feelingyoutube

2005: Mariah Carey - We Belong Togetheryoutube

2001:Usher - U Remind Meyoutube

1994: All-4-One - I Swearyoutube

1990: Glenn Medeiros - She Ain’t Worth It

1987: Heart - Aloneyoutube

1984: Prince - When Doves Cryyoutube

1980: Billy Joel - It’s Still Rock And Roll To Me

Baden Powell yashinze umuryango w'Abaskuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .