Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
1776 : Hashinzwe umujyi wa San Francisco muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe n’abihayimana babiri b’Abafaransisikani bari baturutse muri Mexique, igihugu bituranye.
1864: impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu 99 mu mpanuka yabereye i St-Hilaire, muri Quebec mu gihugu cya Canada
1945: Chandrika Kumaratunga yatorewe kuba Perezida wa Sri Lanka
1949 : Politiki y’Ivanguraruhu ( Apartheid) ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Afurika y’Epfo.
1958 : Brésil yatwaye igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze Suwede 5-2, harimo ibitego bibiri bya Pele.
1974 : Isabel Perón yarahiriye kuyobora Argentine nka Perezida wa mbere w’umugore, umugabo we na we wari Perezida Juan Peron, yari yavuye ku buyobozi kubera uburwayi, anapfa nyuma y’iminsi ibiri.
1976: Ibirwa bya Seychelles byabonye ubwigenge nyuma yo gukoronizwa n’u Bwongereza.
1986 : Argentine yatwaye igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze u Budage 3-2.
1992 : Perezida wa Algeria , Mohamed Boudiaf yapfiriye i Annaba muri icyo gihugu, yishwe n’uwamurindaga ubwo yatangaga ikiganiro kuri televiziyo.
1994 : François Léotard, wari minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa yasuye ingabo z’icyo gihugu zari muri Operation Turquoise hafi ya Bisesero (Kibuye).
1995: Muri Korea y’Epfo inyubako ya Sampoong Department Store collapses yarahirimye hapfa abantu 501, 937 barakomereka.
2007 : Guillaume Soro, wari minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire, yarokotse igico cyari kigamije kumuhitana.
2008 : Habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu by’u Burayi mu mupira w’amaguru, gitwarwa na Espagne itsinze u Budage 1-0 gitsinzwe na Fernando Torres ku munota wa 33.
2011 : Hashyizweho umwanzuro wa N° 1992 w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi uvuga kuri Côte d’Ivoire.
• Hashyizweho umwanzuro wa N° 1993 w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi uvuga uvuga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rugamije kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu cyahozwe cyitwa Yugoslavia guhera mu 1991.
2012 : Hashyizweho umwanzuro wa N° 2054 w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi uvuga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi
• Mu Rwanda rugamije kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha byibasiye.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1900 : Antoine de Saint-Exupéry, umwanditsi w’ibitabo birimo icyitwa Petit Prince ukomoka mu Bufaransa,
1978: Steve Savidan, umukinnyi wa Football ukomoka mu Bufaransa,
1978: Nicole Scherzinger, umuririmbyi ukomoka muri Amerika
1990 : Yann M’Vila, umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa,
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1969: Moise Tshombe,umunyapolitiki ukomoka muri RDC
TANGA IGITEKEREZO