Turi ku wa 29 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abashinzwe kurinda Amahoro mu Muryango w’Abibumbye.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za RPA zabohoye Umujyi wa Nyanza.
1932: Abarwanye Intambara ya Mbere y’Isi bahuriye i Washington mu mutwe w’ingabo wiswe “Bonus Army” mu gushaka uko bishyuza amafaranga bari basezeranijwe kuzishyurwa mu 1945.
1953: Edmund Hillary na Sherpa Tenzing Norgay, babaye aba mbere bageze ku gasongero ka Everes.
1982: Papa Paul Yohani II yabaye uwa mbere usuye icyicaro cy’Abaporotesitanti kiri Canterbury mu Bwongereza.
1999: Olusegun Obasanjo yabaye Perezida wa mbere w’umusivili uyoboye Nigeria nyuma y’imyaka 16 ubuyobozi bufitwe n’igisirikare.
Mu muziki
1992: Ikigo gishinzwe Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI cyabashije kugaruza amafoto y’ubwambure bw’umuhanzikazi Madonna, yari yibwe gafotozi witwa Steven Meisel.
Abavutse
1917: John Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1926: Abdoulaye Wade wayoboye Senegal.
Abapfuye
1987: Charan Singh wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.
2022: Sidhu Moosewala, umuririmbwi w’Umuhinde wanamenyekanye muri sinema.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!