00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 28 Mutarama

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 Mutarama 2023 saa 04:51
Yasuwe :

Tariki ya 28 Mutarama ni umunsi wa 28 w’umwaka ubura 337 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

814: Louis le Pieux yasimbuye se Charlemagne nk’Umwami w’Abami w’Iburengerazuba.

893: Charles III le Simple yimitswe ku mugaragaro.

1547: Édouard VI yabaye Umwami w’u Bwongereza.

1871: Hasinywe amasezerano y’ubwumvikane hagati y’Abafaransa n’Abadage.

1918: Hashinzwe ingabo zitukura zari iz’ibihugu byishyize hamwe by’Aba-Soviet.

1921: Hatashywe imva yitiriwe umusirikare utazwi i Paris mu Bufaransa.

1930: Perezida Miguel Primo de Rivera wa Espagne wafatwaga nk’umunyagitugu yareguye.

1932: U Buyapani bwafashe Shanghai.

1959: Icyitwaga Haute-Volta cyahindutse Burkina Faso.

1961: Mu Rwanda hatangiye Repubulika ubwo Umwami w’u Rwanda w’icyo gihe Kigeli V Ndahindurwa yeguzwaga ku ngoma, Inteko Ishinga Amategeko igahita itora Perezida wa Repubulika, na we wari ubaye uw’intango mu mateka y’u Rwanda, hatorwa Dominiko Mbonyumutwa avaho tariki ya 26 Ukwakira muri uwo mwaka.

1982: Hasinywe itegeko ryemeza kwegereza ubuyobozi abaturage mu Bufaransa.

1993: Muri Kazakhstan hatangijwe Itegeko Nshinga bwa mbere.

2002: Mu Bushinwa umuvugabutumwa yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo azira kuhajyana Bibiliya.

2003: Mu ijambo rye George W. Bush yareze Irak kuba ifite intwaro nyinshi z’uburozi ahita atangiza igikorwa cyo gutera iki gihugu aho yaje kugitsinda ndetse na Perezida wacyo Sadam Hussein aza gupfa nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu yicwa amanitswe.

2004: Israël yafunguye imfungwa 436 za Palestine.

2005: Papa Jean-Paul II yakiriye Perezida Robert Kotcharian wa Arménie.

2001: Icyumweru kimwe gishize nyuma yo gushyiraho Abakaridinali bashya, Papa Jean Paul II yavuze ko agiye gushyiraho n’abandi bashya.

2002: Jean-Paul II yasabye abunganira abantu mu nkiko kwanga gushyigikira abashaka gutandukana.

1887: Hatangiye kubakwa Umunara wa Eiffel (Tour Eiffel) mu Bufaransa.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1457: Henri VII, Umwami w’u Bwongereza.

1540: Ludolph van Ceulen, Umunyamibare w’Umudage.

1822: Alexander Mackenzie, Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Canada.

1955: Nicolas Sarkozy, Perezida wa 23 w’u Bufaransa.

1976: Rick Ross, umuririmbyi w’Injyana ya Rap ukomoka muri Amerika.

1978: Gianluigi Buffon, umuzamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani.

1984: Issam Jemâa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Tunisie.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

814: Charlemagne, Umwami w’Abami w’Iburengerazuba.

1271: Isabelle d’Aragon, Umwamikazi w’u Bufaransa, umugore wa Philippe III.

1547: Henri VIII d’Angleterre.

1939: William Butler Yeats, umuhanzi ukomoka muri Irlande wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1923.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .