Turi ku wa 28 Mata 2026.
Ni Umunsi mpuzamahanga w’umutekano n’ubuzima bwiza mu kazi no kwizihiza ubw’abakaguyemo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Yusufu Munyakazi yavanye n’Interahamwe mu Bugarama bajya kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi.
1994: Ambasaderi Karel Kovanda wari uhagarariye Rupubulika ya Tchèque, yasabye ko Akanama ka Loni kiga ku kibazo cya Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi.
1937: Umunya-Afurika y’Epfo, Max Theiler yakoze urukingo rwa “yellow fever” muri Rockefeller Foundation ho muri Leta ya New York.
1969: Charles de Gaulle yeguye ku nshingano zo kuba Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa.
Mu muziki
2003: Apple yashyize ku mugaragaro urubuga rwa iTunes Store rwabimburiye izindi zose zicururizwaho umuziki mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abavutse
1758: James Monroe wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1916: Ferruccio Lamborghini, Umutaliani watangije uruganda rukora imodoka za Lamborghini.
1970: Diego Simeone, umunya-Argentine utoza ikipe ya Atletico Madrid muri Espagne.
Abapfuye
1945: Benito Mussolini, umunyagitugu w’Umutaliyani.
1978: Mohammed Daoud Khan wabaye perezida wa mbere wa Afghanistan



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!