Turi ku wa 28 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 240 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 125 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Indege yihariye ya sosiyete ya GainJet Aviation S.A yo mu Bugereki yageje Rusesabagina i Kigali ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.
1916: Mu ntambara ya mbere y’Isi, u Budage bwatangije ibitero kuri Romania uwo munsi u Butaliyani na bwo bubitangiza ku Budage.
1937: Toyota Motors yabaye ikigo cyigenga.
1963: Rev. Dr. Martin Luther King Jr. yatanze imbwirwaruhame yamamaye ku izina rya “I Have a Dream speech.”
Mu muziki
2020: Katy Perry yasohoye album ye ya gatandatu yise ”Smile”.
Abavutse
1979: Havutse Ruhumuriza Abraham wamamaye cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare.
1989: César Azpilicueta, umunya-Espagne wamenyekanye mu bakina bugarira izamu mu Ikipe ya Chelsea.
Abapfuye
1984: Hapfuye Muhammad Naguib wabaye perezida wa mbere wa Misiri.
2020: Hapfuye Chadwick Boseman, umukinnyi wa filimi wamamaye cyane mu yitwa Black Panther.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!