Turi ku wa 28 Kamena 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: I Genève mu Busuwisi, Loni yashyize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda Abatutsi bari gukorerwa Jenoside.
2025: Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare 576 ba SADC bari bamaze umwaka urenga mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batashye banyuze mu Rwanda.
2004: Guverinoma ya Iraq yahawe ububasha bwo kuyobora iki gihugu nyuma y’igihe cyari kimaze kiyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009: Muri Honduras, agatsiko ka gisirikare kahiritse ku butegetsi Perezida Manuel Zelaya.
2016: Igitero cy’ubwiyahuzi muri Turikiya ku kibuga cy’indege ‘Istanbul Atatürk Airport’ cyahitanye abantu 42 abandi barenga 230 barakomereka.
2018: Yari itwaye petroli muri Nigeria yakoze impanuka irashya, ikongeza n’izindi modoka 50.
Mu muziki
2007: Itsinda rya The Spice Girls ryatangaje ko rigiye kongera guhurira ku rubyiniro mu bitaramo bizenguruka isi nyuma y’imyaka ikabakaba 10 yari ishize batandukanye 1998.
Abavutse
1874: I Metz mu Bufaransa havutse Léon Classe wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
1991: Havutse Kevin De Bruyne wubatse izina mu Ikipe ya Manchester City mu Bwongereza.
Abapfuye
2015: Jack Carter, Umunyamerika wari umunyarwenya ndetse n’umukinnyi wa filime.
2024: Kong Nay, umuhanzi w’umunya-Cambodge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!