Turi ku wa 27 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 270 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 95 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: Hashyizweho Repubulika y’Abarabu ya Yemen.
1992: Imfungwa zigera ku 7.000 z’Abanya-Palestine zari zarafashwe na Israel, zatangije imyigaragambyo y’iminsi 15 yo kwiyicisha inzara.
2001: Umuntu witwaje intwaro mu Busuwisi yarashe abaturage 18 yicamo 14 na we ahita yirasa arapfa.
2019: Abarenga miliyoni ebyiri mu bice birenga 2.400 hirya no hino ku Isi bigabije imihanda bamagana ibikorwa bya muntu byangiza ikirere.
Mu muziki
2012: Lil Wayne yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ugize indirimbo 109 zagiye kuri Billboard Hot 100, agahigo yambuye Elvis Presley wari waragizeho 108 mu myaka 45 yari ishize.
Abavutse
1982: Havutse Lil Wayne wubatse izina mu njyana ya Hip-Hop muri Amerika, gutunganya indirimbo no gukina filimi.
1984: Havutse Avril Lavigne, Umunya-Canada wamenyekanye mu gukina filimi, kwandika indirimbo n’ibijyanye n’imideli.
1992: Havutse Granit Xhaka, Umusuwisi wamenyekanye akina umupira w’amaguru muri Arsenal yo mu Bwongereza.
Abapfuye
1996: Mohammad Najibullah wabaye perezida wa Afghanistan.
2024: Hassan Nasrallah wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Hezbollah.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!