00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 27 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 06:16
Yasuwe :

Turi ku wa 27 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 208 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 157 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza ubuzima bwa ba sekuru na ba nyirakuru b’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1989: Indege yo muri Koreya yendaga kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Tripoli muriLibya, yakoze impanuka abantu 75 mu 199 bari bayirimo barapfa, inahitana abandi bane bari ku butaka.
1997: Abantu bagera kuri 50 biciwe mu bwicanye (…)

Turi ku wa 27 Nyakanga 2026.

Ni umunsi wa 208 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 157 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza ubuzima bwa ba sekuru na ba nyirakuru b’abantu.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1989: Indege yo muri Koreya yendaga kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Tripoli muriLibya, yakoze impanuka abantu 75 mu 199 bari bayirimo barapfa, inahitana abandi bane bari ku butaka.

1997: Abantu bagera kuri 50 biciwe mu bwicanye bwabereye ahitwa Si Zerrouk muri Algérie.

2015: Umuntu witwaje imbunda yagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi ya Punjab mu Buhinde, yica abantu barindwi anakomeretsa abandi benshi.

Mu muziki

2025: Lionel Sentore yagabiwe inka n’iyayo mu gitaramo yamurikiyemo Album yise Uwangabiye.

2025: Muri BK Arena hatangijwe iserukiramuco rya Giants of Afurika ku nshuro ya kabiri aho abaryitabiriye bataramiwe n’abahanzi barimo Kevin Kade, Alyn Sano, Ruti Joel, Mani Martin, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

Abavutse

1953: Havutse Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

1994: Havutse Sherrie Silver wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga mu byo kubyina.

Abapfuye

2015: Hapfuye Abdul Kalam wabaye Perezida w’u Buhinde.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages