Turi ku wa 27 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 208 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 157 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza ubuzima bwa ba sekuru na ba nyirakuru b’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1989: Indege yo muri Koreya yendaga kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Tripoli muriLibya, yakoze impanuka abantu 75 mu 199 bari bayirimo barapfa, inahitana abandi bane bari ku butaka.
1997: Abantu bagera kuri 50 biciwe mu bwicanye bwabereye ahitwa Si Zerrouk muri Algérie.
2015: Umuntu witwaje imbunda yagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi ya Punjab mu Buhinde, yica abantu barindwi anakomeretsa abandi benshi.
Mu muziki
2025: Lionel Sentore yagabiwe inka n’iyayo mu gitaramo yamurikiyemo Album yise Uwangabiye.
2025: Muri BK Arena hatangijwe iserukiramuco rya Giants of Afurika ku nshuro ya kabiri aho abaryitabiriye bataramiwe n’abahanzi barimo Kevin Kade, Alyn Sano, Ruti Joel, Mani Martin, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.
Abavutse
1953: Havutse Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
1994: Havutse Sherrie Silver wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga mu byo kubyina.
Abapfuye
2015: Hapfuye Abdul Kalam wabaye Perezida w’u Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!