Tariki ya 27 Nyakanga ni umunsi wa 208 w’umwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 157 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
1214: Philippe II w’u Bufaransa yatsinze umwami Jean w’u Bwongereza mu ntambara yabereye i Bouvines yahuzaga ibyo bihugu byombi.
1605: Abafaransa babaye Abanyaburayi ba mbere binjiye mu cyabaye ubu igihugu cya Canada aho bahise bafungura ubwami bw’Abafaransa.
1675: Urupfu rwa Mareshali wa Turenne mu ntambara ya Salzbach mu Budage yagejeje ku musozo uruhererekane rw’intsinzi zitandukanye z’Abafaransa, mu gutsinda ibihugu byari byishyize hamwe mu ntambara byarwanaga n’u Bufaransa.
1794 : Mu mpinduramatwara yabaye mu Bufaransa yatangiye mu 1789, abagabo babiri bari bakomeye ari bo Maximilien de Robespierre baratsinzwe barafatwa bafungwa n’amatsinda atandukanye yahataniraga kujya ku butegetsi muri iki gihugu.
1795: Espagne yasinye amasezerano y’amahoro hamwe n’u Bufaransa bwanabasubije igice cy’ikirwa cya Hispaniola bwari bwarigaruriye.
1839: Habaye intambara y’ibiyobyabwenge hagati y’u Bushinwa n’u Bwongereza nyuma y’uko u Bushinwa bufashe ibiyobyabwenge byavaga mu Bwongereza bukabyangiza.
1884: Gutandukana byatangiye mu Bufaransa hagati y’abashakanye.
1909: Orville Wright ukomoka muri Amerika yaciye agahigo ko kumara mu ndege mu kirere mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 12 byabereye mu kirere cya Virginie.
1915: Habaye impinduramatwara muri Haïti.
1953: Muri Koreya hasinywe amasezerano y’amahoro yashyize akadomo ku ntambara yahuzaga Koreya n’u Buyapani.
1954: Misiri n’ibihugu by’u Bwongereza byumvikanye ku gusubiza ubunigo bwa Suez Misiri bwari bumaze imyaka 72 mu biganza by’Abongereza.
1965: Indege za Amerika zatangiye urugamba rwazo rwo gutera za misile mu Majyaruguru ya Vietnam.
1985: Perezida Milton Obote yavanywe ku butegetsi bwa Uganda aho Gen. Tito Okello yahise aba Umukuru w’Igihugu nyuma y’iminsi ibiri.
2012: Hatangijwe imikino Olempike y’umwaka wa 2012.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1768: Charlotte Corday (Charlotte de Corday d’Armont), wamenyekanye nyuma yo kwicira aho yogeraga uwo mu bwoko bw’abanyamisozi mu Bufaransa, Jean-Paul Marat umwe mu bayobozi bakomeye muri icyo gihe.
1979: Sidney Govou, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru mu Bufaransa.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
432: Célestin I, Papa kuva muri 422
1844 : John Dalton, umuhanga mu butabire no mu bugenge ukomoka mu Bwongereza.
Zimwe mu ndirimbo zakunzwe muri Amerika
1977: Andy Gibb - I Just Want To Be Your Everything
1976: The Manhattans - Kiss And Say Goodbye
1975: Van McCoy - The Hustle
1974: John Denver - Annie’s Song
1973: Jim Croce - Bad, Bad Leroy Brown
1972: Gilbert O’Sullivan - Alone Again (Naturally)
1971: James Taylor - You’ve Got A Friend
1970: Carpenters - (They Long To Be) Close To You
1969: Zager & Evans - In The Year 2525 (Exordium & Terminus)
1968: Hugh Masekela - Grazing In The Grass
1967: The Doors - Light My Fire
1966: The Troggs - Wild Thing
1965: The Rolling Stones - (I Can’t Get No) Satisfaction
1964: The 4 Seasons - Rag Doll
1963: Jan & Dean - Surf City
1962: Bobby Vinton - Roses Are Red (My Love)
1961: Bobby Lewis - Tossin’ And Turnin’
1960: Brenda Lee - I’m Sorry
1959: Paul Anka - Lonely Boy
1958: The Coasters - Yakety Yak
1957: Elvis Presley - (Let Me Be Your) Teddy Bear
1955: Bill Haley and His Comets - (We’re Gonna) Rock Around The Clock
1955:Frank Sinatra - Learnin’ The Blues
TANGA IGITEKEREZO