Tariki ya 26 Mata

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 Mata 2018 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 26 Mata ni umunsi wa 116 w’umwaka usanzwe. Hasigaye iminsi 249 uyu mwaka ukagera ku musozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1805: Ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyambu cya Derne n’umujyi wa Tripoli mu ntambara ya mbere ya Barbary yari iyobowe na Lieutonant Presley O’Bannon. Iyi ntambara yabaye mu mwaka wa 1801 irangira mu mwaka wa 1805, ni intambara ya mbere yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abayisilamu bo muri Afurika y’Amajyaruguru (...)

Tariki ya 26 Mata ni umunsi wa 116 w’umwaka usanzwe. Hasigaye iminsi 249 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1805: Ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyambu cya Derne n’umujyi wa Tripoli mu ntambara ya mbere ya Barbary yari iyobowe na Lieutonant Presley O’Bannon.

Iyi ntambara yabaye mu mwaka wa 1801 irangira mu mwaka wa 1805, ni intambara ya mbere yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abayisilamu bo muri Afurika y’Amajyaruguru b’aba Beriberi bigenganga. Barimo ab’i Tripoli na Algeria.

1928: Mu mujyi wa Los Angeles hatashywe inzu y’ibiro bikoreramo umuyobozi w’uwo mujyi.

1942: Mu gihugu cy’u Bushinwa abantu 1549 baguye mu mpanuka y’ikirombe cya Benxihu bacukuragamo amabuye yagaciro.

Benexi ni ikirombe cyacukuwemo bwa mbere mu mwaka wa 1905, kigenzurwa n’Abayapani ndetse n’Abashinwa, gusa uko iminsi yagiye ihita cyaje kujya mu maboko y’Abayapani.

1954: I Genève habereye inama igamije kugarura amahoro hagati y’igihugu cya Koreya na Indochine (agace gaherereye mu Majyepfo ya Aziya gahuza igihugu cy’u Bushinwa n’u Buhinde) .

1963: Igihugu cya Libya cyahinduye itegeko nshinga ryari rizwi nka United Kingdom of Libya, rihindukamo Kingdom of Libya.

1964: Tanganyika yishyize hamwe na Zanzibar bikora Tanzaniya.

Zanzibar ni agace gaherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, ikaba igizwe n’ibirwa bibiri binini aribyo Unguja ari cyo kirwa gifatwa cyane nka Zanzibar ndetse n’ikirwa kindi cya Pemba. Tanganyika nayo iherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, ikaba iri hagati y’inyanja y’u Buhinde n’ibiyaga bigari bya Afurika aribyo Victoria, Nyasa na Tanganyika.

1986: Bwa Mbere mu mateka, Muganga Michael R.Harrison wo muri Kaminuza ya California, mu mujyi wa San Francisco yabashije bwa mbere gukora icyo bita Fetal surgey gifitanye isano no kubyaza.

1986: Habaye impanuka ikomeye mu ruganda rutunganya amashanyarazi rukoresheje ibinyabutabire bizwi nka Nuclear chemical elements, iyi mpanuka ikaba yarabereye mu gihugu cya Ukraine mu ruganda rw’i Chernobyl.

1944: Indege y’u Bushinwa yitwa China Airlines Flight 140, yakoreye impanuka mu gihugu cy’u Buyapani, ku kibuga cy’indege cya Nagoya maze abantu 264 bahasiga ubuzima abandi 271 barakomereka.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1648: Umwami Petero II wa Portugal.

1966: Chris Perry, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1957 : Gichin Funakoshi.

Uyu mugabo niwe wahimbye umujyo w’imikino njyarugamba wa Shotokan Karate-do ibarizwa mu rwego rwa karate.

1969 : Morihei Ueshiba, umuyapani wakinaga imikino njyarugamba; ari na we washinze undi mujyo nshya rugamba witwa aikido.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza