Turi ku wa 26 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge.
Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wo gufasha Abakorewe Ihohoterwa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2022: I Nyamagabe hatashywe urugomero rwa Mushishito ku mugezi wa Rukarara rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ku miryango ibihumbi 175.
1906: Habaye isiganwa rya mbere ku modoka rizwi nka “Grand Prix” i Le Mans mu Bufaransa.
1960: Madagascar yabonye ubwigenge yigobotora ubukoroni bw’u Bufaransa.
1974: Kayibanda Grégoire n’umugore we bakatiwe urwo gupfa, icyakora nyuma icyo gihano cyaje guhindurwamo gufungwa burundu.
2024: Julian Assange washinze WikiLeaks yasubiye iwabo muri Australie nyuma y’igihe kinini akurikiranyweho kumena amabanga ya Amerika.
Mu muziki
2015: Barack Obama wayoboraga Amerika yaririmbye indirimbo "Amazing Grace" ubwo hakorwaga umuhango wo gushyingura Rev. Clementa Pinckney wicanwe n’abandi umunani barashwe n’umuntu witwaje imbunda.
Abavutse
1987: Samir Nasri wamenyekanye mu Ikipe ya Arsenal na Manchester City mu Bwongereza.
1993: Ariana Grande-Butera wubatse izina mu njyana ya Pop ku Isi.
Abapfuye
1979: Akwasi Afrifa wayoboye Ghana.
2010: Algirdas Brazauskas wabaye perezida wa kane wa Lithuanie.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!