Turi ku wa 26 Gicurasi 2026.
Uyu munsi wizihizwa nk’uwahariwe abantu bafite imisatsi itukura ariko y’umwimerere. (World Redhead Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1929: Aloys Bigirumwami yimikiwe kuba umupadiri.
1918: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Georgie yaravutse.
1986: Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagaragaje ibendera ryawo.
2008: Umwuzure ukomeye wibasiye u Bushinwa uhitana abantu 148 abandi barenga miliyoni 1,3 ubakura mu byabo.
Mu muziki
1994: Michael Jackson yashyingiranywe na Lisa Marie Presley, umukobwa w’umuhanzi Elvis Presley. Aba bombi baje gutandukana nyuma y’umwaka umwe bashakanye.
Abavutse
1909: Adolfo López Mateos wayoboye Mexique.
1977: Luca Toni, Umutaliyani wubatse ibigwi mu mupira w’amaguru mu Ikipe ya Bayern Munich na Juventus de Turin.
Abapfuye
1939: Charles Horace Mayo uri mu bashinze Mayo Clinic.
1969: Allan Haines Loughead, enjeniyeri w’umunyamerika uri mu bashinze ikigo cya Lockheed Corporation cyamenyekanye mu byo gukora indege n’ibyogajuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!