00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 25 Mutarama

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 January 2022 saa 06:34
Yasuwe :

Tariki 25 Mutarama ni umunsi wa 25 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 340 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1879: Hashinzwe Banki Nkuru y’igihugu cya Bulgaria.
1881: Thomas Edison ari kumwe na mugenzi we Alexander Graham Bell bakoze Kompanyi ikora ibijyanye n’amatelefone, bayita Oriental Telephone Company.
1915: Alexander Graham Bell yatangije gahunda ya serivisi za telefone zafashwe nka mpuzamigabane nubwo byabereye mu gihugu kimwe cya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Tariki 25 Mutarama ni umunsi wa 25 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 340 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1879: Hashinzwe Banki Nkuru y’igihugu cya Bulgaria.

1881: Thomas Edison ari kumwe na mugenzi we Alexander Graham Bell bakoze Kompanyi ikora ibijyanye n’amatelefone, bayita Oriental Telephone Company.

1915: Alexander Graham Bell yatangije gahunda ya serivisi za telefone zafashwe nka mpuzamigabane nubwo byabereye mu gihugu kimwe cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Graham Bell wari mu Mujyi wa New York yahamagaraga ndetse akumvikana na Thomas Watson wari i San Francisco.

1918: Igihugu cya Ukraine cyabonye ubwigenge kibohora ubukoloni bw’u Burusiya.

1919: Hashinzwe urugaga rw’ibihugu (League of Nations).

1995: U Burusiya bwagabye ibitero by’ibisasu byo mu bwoko bwa rocket muri Norvège biturutse ku ikosa ryo gukorera ubushakashatsi Abanyamerika byakozwe na Black Brant XII.

1998: Mu ruzinduko Papa Yohani Pawulo II yagiriye muri Cuba yasabye ko harekurwa imfungwa za politiki ndetse yongeraho ko hakwiye kuba impinduka za politiki ubwo icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageregezaga gushyira mu muhezo iki gihugu.

1999: Muri Columbia habaye umutingito wari ku gipimo cya 6 ushingiye ku ngero za Richter, uyu mutingito wibasiye u Burengerazuba bwa Columbia usiga uhitanye abantu bagera ku 1000.

2003: Itsinda ry’abantu baturutse i Londres mu Bwongereza ryerekeje i Bagdad muri Iraq rigiye kwamagana ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ingabo bari bafatanyije mu bitero byibasiye tumwe mu duce twa Iraq, iki gikorwa kibukwa nka 2003 Invasion of Iraq.

2006: Umusifuzi wabigize umwuga ukomoka muri Mexico Juana Barraza yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwivugana abagore icumi.

2010: Indege yo muri Ethiopie, Ethiopian Airlines Flight 409 yakoreye impanuka mu Nyanja ya Méditerranée nyuma y’igihe gito ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Hariri i Beirut. Iyi mpanuka yahitanye abantu bagera kuri 90.

2011: Mu Misiri hatangiye gututumba impinduramatwara bihereye ku myigaragambyo, gusuzugura amabwiriza, ihagarika akazi ry’abakozi n’ibindi bikorwa byagaragaye cyane mu mijyi ya Cairo na Alexandria.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1937: Ange-Félix Patassé, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Central Africa, wabaye na Perezida w’iki gihugu.

1938: Shotaro Ishinomori, Umuyapani wanditse inkuru zishushanyije mu buryo bwa Manga.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2005: Nettie Witziers-Timmer, Umudage wakinaga imikino ngororangingo yo kwiruka (atletisme).

2010: Ali Hassan al-Majid, wari Minisitiri w’Ingabo muri Iraq yigeze no kuba umuyobozi mukuru w’igisirikare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .