00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 24 Gicurasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2026 saa 07:10
Yasuwe :

Turi ku wa 24 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abavandimwe b’abahungu uzwi nka Brother’s Day.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Eritrea yabonye ubwigenge ireka kugengwa na Ethiopie.
1994: Abagabo bane bahamijwe icyaha cyo kugaba ibitero ku nyubako ya World Trade Center mu 1993 bahanishwa igifungo cy’imyaka 240 kuri buri umwe.
2019: Abanyeshuri 22 bishwe n’inkongi y’umuriro mu Buhinde.
2019: Theresa May yatangaje ko yeguye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyaka (…)

Turi ku wa 24 Gicurasi 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abavandimwe b’abahungu uzwi nka Brother’s Day.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1993: Eritrea yabonye ubwigenge ireka kugengwa na Ethiopie.

1994: Abagabo bane bahamijwe icyaha cyo kugaba ibitero ku nyubako ya World Trade Center mu 1993 bahanishwa igifungo cy’imyaka 240 kuri buri umwe.

2019: Abanyeshuri 22 bishwe n’inkongi y’umuriro mu Buhinde.

2019: Theresa May yatangaje ko yeguye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba-Conservateur kubera igitutu cyo kwikura k’u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

2022: Abantu 21 barimo abana 19 bishwe barasiwe ku ishuri ribanza rya Robb muri Leta ya Texas.

Mu muziki

2025: Umuhanzi The Ben n’abarimo Diamond Platinumz, Eddy Kenzo n’abandi, bakoreye igitaramo cy’amateka i Ntungamo mu gihugu cya Uganda.

2000: Umuhanzi w’Umuraperi 50 Cent yarashwe inshuro icyenda ubwo yari yicaye mu ntebe y’inyuma mu modoka ararusimbuka ahita anasezeraga mu nzu ifasha abahanzi ya Columbia yinjira muri G-Unit yubakiyemo ibigwi.

Abavutse

1994: Rodrigo De Paul wamenyekanye muri Atlético Madrid muri Espagne n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

1941: Bob Dylan, umuhanzi w’Umunyamerika.

Abapfuye

1873: Edward Bulwer-Lytton wamenyekanye ku nyandiko igira iti “ Ikaramu ityaye kurusha inkota”.

1995: Harold Wilson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages