Turi ku wa 25 Gashyantare 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2010: Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda aho yasize avugiye ko abagize uruhare muri Jenoside bose bagomba kumenyekana kandi bakaryozwa ibyo bakoze bakabihanirwa.
2011: Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya YPO Global Leadership yabereye i Denver muri Leta ya Colorado.
2015: Abantu bagera kuri 310 bahitanywe n’urubura rwamanukaga ku musozi muri Afghanistan.
2025: Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda aba umugore wa mbere uhawe izo nshingano mu mateka y’igihugu.
Mu muziki
2009: Barack Obama wayoboraga Amerika yageneye igihembo Stevie Wonder kubera indirimbo ye "Signed, Sealed, Delivered (I’m Yours)" yakoreshejwe cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kugeza aho Obama yise uyu muhanzi intwari ye mu muziki.
Abavutse
1925: Shehu Shagari wabaye Perezida wa gatandatu wa Nigeria.
1977: Havutse Désiré Mbonabucya, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakinaga asatira izamu.
1999: Gianluigi Donnarumma, Umutaliyani ukina mu izamu mu ikipe y’igihugu na Manchester City.
Abapfuye
2005: Peter Benenson, Umwongereza washinze Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka ‘Amnesty International’.
2022: Farrah Forke, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!