Turi ku wa 24 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 358 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi irindwi ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Muri Libya barizihiza ubwigenge babonye mu 1951 bigobotoye ubukoroni bw’u Butaliyani.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1924: Albanie yahindutse Repubulika.
1929: Muri Argentine habaye ubwicanyi bwahitanye umukuru w’igihugu.
1978: Habyarimana wiyamamazaga wenyine, yatowe ku majwi 98.8 %.
2008: Umutwe wa Gisirikare wo muri Uganda uzwi nka Lord’s Resistance Army wa Joseph Kony watangiye kugaba ibitero by’urukurikirane kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaguyemo abantu babarirwa muri 400.
Mu muziki
1977: Indirimbo “How Deep is Your Love” ya The Bee Gees yamaze ibyumweru bitatu iyoboye 100 zikunzwe kuri Billboard, inamara ibindi byumweru 17 iri mu 10 zikunzwe kuri urwo rubuga.
Abavutse
1957: Havutse Hamid Karzai wayoboye Afghanistan.
1998: Alexis Mac Allister, umunya-Argentine ukinira ikipe y’igihugu n’iya Liverpool mu Bwongereza.
Abapfuye
1999: João Figueiredo wahoze ari Perezida Brésiil.
1999: Bill Bowerman, Umunyamerika uri mu batangije Nike, Inc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!