Turi ku wa 24 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 267 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 98 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1948: Mu Buyapani hashinzwe ikigo cya The Honda Motor cyamenyekanye mu gukora ibinyabiziga.
1973: Guinée-Bissau yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza.
2008: Thabo Mbeki yeguye ku mwanya wo kuyobora Afurika y’Epfo.
2015: Abantu 1100 barapfuye abandi 934 barakomereka bitewe n’umubyigano w’abari bitabiriye umutambagiro mutagatifu muri Arabie Soudite.
Mu muziki
1991: Itsinda Nirivana ryamamaye mu njyana ya Rock, ryasohoye album ryise ‘Nevermind’, yamaze igihe iyoboye izikunzwe ikanagurishwaho kopi zirenga miliyo 30.
Abavutse
1989: Havutse Pia Wurtzbach, umukinnyi wa filimi w’umunya-Philippines wanabaye Miss Universe 2015.
1997: Havutse Tosin Adarabioyo, ukina mu bugarira izamu muri Chelsea mu Bwongereza.
Abapfuye
1939: Hapfuye Carl Laemmle washinze Universal Studios.
2016: Bill Nunn, umukinnyi wa filimi w’umunyamerika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!