Tariki ya 23 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2017 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 23 Mata ni umunsi wa 113 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 252 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1635: Bwa mbere, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Boston hatangijwe ishuri ryigiramo abantu bose babyifuza ( public school) ryitwa Boston Latin School.

1660: Hashyizwe umukono ku masezerano y’i Oliwa, hagati y’igihugu cya Sweden na Poland.

1661: Umwami Charles II w’u Bwongereza, Scotland na Poland, yambitswe ikamba ry’Ubwami, iyi mihango yabereye ahitwa Westminster Abbey.

1948: Mu ntambara ya Israel n’Abarabu, icyambu kinini cya Israel cyambuwe Abarabu.

1949 : Mu ntambara y’abasivile mu Bushinwa, bwatangije igisirikare cyo mu mazi cyiswe People’s Liberation Army Navy.

1985: Kompanyi ya Coca-Cola yahinduye uburyo yakoraga ikinyobwa cyayo cya Coca-Cola, ubu buryo bwari buzwi nka New Coke.

New coke yakoze imenyekanisha ryo guhindura uburyo yakoraga ikinyobwa cyayo, nubwo abakiriya benshi bishimiraga uburyohe bw’ubu buryo bwa New Coke kurenza ubwitwa Pepsi na Coke gusa.

Kompanyi ya Coca-Cola ni kompanyi ikora ikanacuruza ibinyobwa bidasindisha, ikorera mu bihugu birenga 200. Coca-Cola ifite icyicaro gikuru i Antlanta, muri Leta ya Georgia, ikaba yaratangiye imirimo yayo mu mwaka wa 1944, mu kwezi kwa Werurwe tariki 27.

1990: Igihugu cya Namibia cyabaye umunyamuryango wa 160 w’Umuryango w’Abibumbye, kiba kandi umunyamuryango wa 50 w’ibihugu by’Umuryango ukoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth of Nations).

1997: Mu gihugu cya Algeria hakozwe ubwicanyi bwabereye ahitwa Omaria, buhitana abantu 42.

2003: Leta y’u Bushinwa, i Beijing yahagaritse ibikorwa byo mu mashuri mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, kubera icyorezo cy’agakoko kiswe SARS.

SARS mu magambo arambuye bivuga Severe Acute Respiratory Syndrome, akaba ari indwara ifata imyanya y’ubuhumekero mu mubiri w’umuntu.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1185: Umwami Afonso II wa Portugal.

1791: James Buchanan, yabaye Perezida wa 15 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida James Buchanan ni we Perezida rukumbi uturuka mu ntara ya Pennsylvania, ni nawe Perezida rukumbi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika warangije ubuzima bwe adashatse umugore. Gusa mu mibanire y’ubuzima busanzwe mu mwaka wa 1819 yakundanye n’umukobwa witwa Ann Caroline Coleman, uretse ko bamaranye igihe gito, dore uyu Buchanan yakundaga kwita ku mishinga ye ijyanye na politiki cyane.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1151: Umwamikazi Adeliza w’u Bwongereza.

2007 : Boris Yeltsin, Perezida wa Mbere wayoboye u Burusiya ubwo Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti zavagaho.

Boris Yeltsin, Perezida wa Mbere wayoboye u Burusiya ubwo Leta Zunze Ubumwe z'abasoviyeti zavagaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza