Turi ku wa 23 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore bayobotse umwuga w’ubwenjeniyeri.
Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore b’Abapfakazi urangwa n’ibikorwa byo kubitaho.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: U Bubiligi bwashyizeho itegeko rifungura abantu 2000 bakoze ubwicanyi bwibasiye abatutsi hagati 1959-1961.
2017: Pakistan yibasiwe n’ibitero bitandukanye by’iterabwoba, abantu 96 barapfa abandi 200 barakomereka.
2016: Mu Bwongereza batoye referandumu bemeza kwikura mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi aho 52% batoye Yego 48% bagatora Oya.
2022: Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika rwemeje ko abaturage bemerewe kwitwaza imbunda mu rwego rwo kuba bakwirwanaho.
Mu muziki
2015: Meghan Trainor afatanyije na John Legend basohoye “Like I’m Gonna Loose You” yakunzwe cyane n’abari mu rukundo hirya no hino ku Isi.
Abavutse
1972: Havutse Zinedine Zidane, Umufaransa wubatse ibigwi mu makipe atanduka by’umwihariko mu y’igihugu n’iya Real Madrid.
1976: Patrick Vieira wakiniye Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba na Kapiteni wa Arsenal mu Bwongereza.
Abapfuye
2008: Arthur Chung wabaye perezida wa mbere wa Guyane.
2015: Dick Van Patten, umukinnyi wa filimi w’umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!