Turi ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Akanyamasyo hazirikanwa umumaro w’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2013: Busingye Johnston yagizwe Minisitiri w’Ubutabera.
1934: Clyde na Bonnie bamenyekanye nk’abajura ruharwa kandi bakundana, batezwe igico na polisi bombi baricwa muri Leta ya Louisiana muri Amerika.
1995: Hatangiye ikoreshwa rya porogaramu izwi mu ikoranabuhanga yitwa Java.
2016: Ibitero bitandukanye bya Islamic State byahitanye abantu 184 muri Iraq na Syria, abandi bagera kuri 200 barakomereka.
Mu muziki
2000: Umuraperi Eminem yashyize hanze album yitiriye izina rye ”The Marshall Mathers LP” ifatwa nk’iyamushyize mu ruhando rw’abubashywe mu njyana ya Hip-Hop.
Abavutse
1996: Havutse Emmanuel Boateng wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Ghana.
1997: Joe Gomez ukinira Liverpool n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.
Abapfuye
2009: Roh Moo-hyun wabaye perezida wa cyenda wa Korea y’Epfo.
2015: John Forbes Nash Jr., umunyamibare ukomoka muri Amerika wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!