Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
404 Mbere ya’ivuka rya Yezu Kirisitu: Ubwami bwa Athènes bwatsinzwe na Lysandre mu ntambara ya Aigos Potamos.
960: Basile II yiyegerejwe na se Romain II ku bwami bwa Constantinople.
1073: Habaye amatora ya Papa yatsinzwe na Grégoire wa Karindwi.
1073: Gereza Bastille mu Bufaransa yanditsweho inyandiko ikomeye yo mu kinyejana cya 18.
1500: Brésil yavumbuwe ku buryo bwemewe n’amategeko na Pedro Alvares Cabral.
1915: U Budage bwakoresheje gaz ya chlore mu ntambara ya kabiri ya d’Ypres, bateye Abafaransa.
2000: Paul Kagame yarahiriye kuba Perezida w’u Rwanda.
2004: Habaye impanuka yo mu mazi muri Korea y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Ryongchon yahitanye abantu 161.
2010: Guverinoma ya Leterme wa kabiri mu Bubiligi yareguye.
Abavutse kuri iyi tariki
1451: Isabelle wa mbere, Umwamikazi wa Castille na León.
1610: Papa Alexandre VIII
1658: Giuseppe Torelli, umunyamuziki w’Umutaliyani.
1707: Henry Fielding, umwanditsi w’inkuru z’urukundo, umuhanzi n’umunyamakuru w’Umwongereza.
1724: Emmanuel Kant, umufilozofe w’Umudage.
1766: Germaine de Staël, umugore wanononsoye indimi ukomoka mu Bufaransa.
1815: Wilhelm Peters, umuhanga mu bumenyi bw’inyamaswa ukomoka mu Budage.
1839: August Wilhelm Eichler, umuhanga mu bumenyi bw’ibimera ukomoka mu Budage.
1870: Lénine wayoboye URSS.
1977: Mark van Bommel, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Buholandi.
1980: Nicolas Douchez, umukinnyi wa ruhago w’Umufaransa.
1982: Kaká umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Bresil.

1987: John Obi Mikel, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Nigeria na David Luiz, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Brésil.
Abatabarutse kuri iyi tariki
296: Papa Caïus.
455: Petronius Maximus, Umwami w’Abami w’Abaromani.
536: Papa Agapet Ier.
1672: Georg Stiernhielm, umusizi ukomoka muri Suède.
1758: Antoine de Jussieu, umuhanga mu bumenyi bw’ibimera ukomoka mu Bufaransa.
1908: Henry Campbell-Bannerman, wabaye Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.
1933: Henry Royce, umunyenganda w’Umwongereza.
1941: Sisowath Monivong, Umwami wa Cambodge.
1984: Ansel Adams, umufotozi ukomoka muri Amerika.
1988: Tchicaya U Tam’si, umwanditsi w’Ibitabo ukomoka muri Congo.
1994: Richard Nixon, wabaye perezida wa USA guhera mu 1969 kugeza 1974.
2011: Antoine Lecerf, umujenerali ukomoka mu Bufaransa.
TANGA IGITEKEREZO