Turi ku wa 22 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kuba uwo uri we no kubyishimira.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1907: Umuhanda wa gari ya moshi wo munsi y’ubutaka uzwi nka “London Underground” warafunguwe.
1941: U Budage bwa Hitler bwagabye igitero kinini mu mateka butera Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bukoresheje abasirikare bagera kuri miliyoni eshatu mu cyiswe “Operation Barbarossa.”
1986: Mu mukino wa ¼ wahuzaga Argentine n’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi, Diego Maradona yatsinze igitego cyitiriwe “Ikiganza cy’Imana”, imikino yarangiye ikipe y’igihugu cye yegukanye igikombe.
2022: Abantu 1000 bishwe n’umutingito muri Afghanistan.
Mu muziki
2009: Chris Brown yahamwe n’icyaha cyo guhohotera Rihanna bakundanaga ahanishwa kumara imyaka itanu ategera hafi y’uyu muhanzikazi, anasabwa gukora amasaha 1400 y’imirimo ifitiye inyungu rubanda.
2023: Umuhanzi Davis D afatanyije na Bulldog na Bushali basohoye indirimbo “Bermuda” yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.
Abavutse
1974: Vijay wubatse izina muri sinema y’u Buhinde.
1996: Mikel Merino, Umunya-Espagne ukinira ikipe y’icyo gihugu na Arsenal mu Bwongereza.
Abapfuye
1931: Armand Fallières wabaye perezida wa cyenda w’u Bufaransa.
1993: Pat Nixon, umugore wa Richard Nixon wabaye perezida wa 37 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!