Turi ku wa 22 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima ku Isi. (International Day for Biological Diversity)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za RPA zafashe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.
1994: Abatutsi bari barwariye n’abakoraga mu Bitaro bya Kigeme barishwe.
2025: Abanyarwanda 642 bari barafashwe bugwate na FDLR bageze mu Rwanda.
1987: Hatangiye Igikombe cy’Isi cya Rugby ku nshuro ya mbere mu mateka, umukino wahuje Nouvelle-Zélande n’u Butaliyani.
1992: Ibihugu bya Bosnie-Herzégovine, Croatie na Slovénie byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
2010: Inter Milan yatsinze Bayern Munich ibitego 2–0 in ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, iba ikipe rukumbi yo mu Butaliyani ishyizeho agahigo ko gutwara ibikombe bitatu mu mwaka umwe w’imikino muri icyo gihugu kugeza magingo aya ari byo Serie A, Coppa Italia na Champions League.
Mu muziki
2017: Drake yaciye agahigo ko kwegukana ibihembo 13 bya Grammy mu ijoro rimwe akuyeho akari karashyizweho na Adele ko gutwarira rimwe 12.
Abavutse
1961: Havutse Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
1987: Havutse Novak Djokovic, umunya-Serbie wubatse izina mu mukino wa Tennis.
1987: Arturo Vidal, umunya-Chile wubatse izina mu makipe y’umupira w’amaguru muri Espagne, u Budage n’u Butaliyani.
Abapfuye
1982: Cevdet Sunay wayoboye Turukiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!