Turi ku wa 21 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga.
Ni n’umunsi mpuzamahanga w’umuziki uzwi nka “Fête de la Musique”.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire muri cyiswe “Operation Turquoise”.
1963: Cardinal Giovanni Battista Montini yatorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitwa Papa Paul VI.
2012: Ubwato bwari butwaye abimukira barenga 200 bashakaga ubuhungiro muri Australie bwaheze mu nyanja y’u Buhinde 17 bahasiga ubuzima abandi 70 baburirwa irengero.
Mu muziki
2015: Apple Music yatangiye kujya yishyura abahanzi nta gutegereza amezi atatu y’igerageza, bitewe na Taylor Swift wanze babikora ku ndirimbo ze ngo kuko na we atajya ahabwa iPhone y’ubuntu.
Abavutse
1905: Havutse Jean-Paul Sartre, umu filozofe n’umwanditsi w’Umufaransa.
1982: Prince William, umuhungu w’Umwami w’u Bwongereza Charles III na Princess Diana.
Abapfuye
1970: Sukarno wabaye perezida wa mbere wa Indonésie.
1992: Li Xiannian wabaye perezida wa gatatu w’u Bushinwa.
2001: John Lee Hooker, umuhanzi w’Umunyamerika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!