Turi ku wa 20 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 232 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 133 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Sénégal yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa ndetse guhera ubwo initandukanya na Mali zari zihuriye mu cyitwaga “Mali Federation.”
1998: Amerika yagabye ibitero mu birindiro by’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda muri Afghanistan nko kwihimura ku byo uyu mutwe wari wagabye kuri ambasade z’iki gihugu muri Kenya na Tanzania.
2014: Abantu 72 bishwe n’inkangu mu ntara ya Hiroshima mu Buyapani, nyuma y’uko imvura ingana n’iyagwaga mu kwezi kose, iguye umunsi umwe.
2016: Muri Turikiya umuntu yiturikirijeho igisasu mu bukwe, abantu 54 bahasiga ubuzima.
Mu muziki
2024: Ibitaramo bya Coldplay bizenguruka Isi, byafashwe nk’ibikomeye byo mu njyana ya Rock byabayeho mu mateka y’Isi, nyuma y’uko bimwinjirije arenga miliyoni 945 $ bikanagurwamo amatike miliyoni 8,8 kuva abitangiye muri Werurwe 2022.
Abavutse
1944: Rajiv Gandhi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.
1985: Álvaro Negredo, umunya-Espagne wamenyekanye ubwo yakinaga umupira w’amaguru muri Manchester City.
Abapfuye
2012: Meles Zenawi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
2021: Ambasaderi Habineza Joseph (Joe) wabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro byo muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!