Turi ku wa 20 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2022: Mu Rwanda hatangiye CHOGM, inama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
1960: Mali yabonye ubwigenge yigobotora ubukoroni bw’u Bufaransa.
1990: Amajyaruguru ya Iran yibasiwe n’umutingito abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 35 na 50 bahasiga ubuzima abandi barenga ibihumbi 60 barakomereka.
2003: Hanshinzwe “Wikimedia” ari na yo ifite urubuga rwa Wikipedia ruri mu zisurwa cyane ku Isi.
Mu muziki
1995: Michael Jackson yasohoye album ye ya cyenda ayita “HIStory: Past, Present and Future, Book I”, bituma televiziyo ya MTV ihindura izina yiyita "MJTV" mu gihe cy’icyumweru mu guha icyubahiro uyu muhanzi.
Abavutse
1945: Anne Murray, umuhanzikazi ukomoka muri Canada uzwiho kuba yaragurishije kopi zirenga miliyoni 55 za album mu gihe cy’ubuhanzi bwe.
1949: Havutse Lionel Richie wamamaye mu kuririmba, kwandika indirimbo n’ubuhanga mu gucuranga piano.
Abapfuye
2010: Roberto Rosato uri mu banyabigwi bakiniye ikipe ya AC Milan mu Butaliyani.
2024: Taylor Wily, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!