Turi ku wa 20 Gashyantare 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga witiriwe Ubutabera mu Mibereho harwanywa ubusumbane, bwaba ubushingiye ku gitsina, ku kazi n’ibindi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1933: Mu ibanga rikomeye, Adolf Hitler yahuye n’abanyenganda bo mu Budage ngo batere inkunga y’amafaranga ishyaka ry’Aba-Nazi mu matora yendaga kuba.
1998: Tara Lipinski wari ufite imyaka 15 yatsindiye umudari wa zahabu mu kugendera kuri Skate mu mikino Olempike, aba uwambere ugeze kuri ako gahigo mu mikino yaberaga mu Buyapani.
2010: Abantu 43 bishwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye ku kirwa cya Madeira muri Portugal.
Mu muziki
1993: Indirimbo Whitney Houston yise “I Will Always Love You” yujuje icyumweru cya 13 iyoboye izikunzwe kuri Billboard mu gihe ku munsi nk’uyu mu 2016, umuhanzi Ne-Yo yashyingiranwe na Crystal Renay Williams.
Abavutse
1988: Rihanna, umuhanzi w’icyamamare ufite inkomoko muri Barbados.
2003: Olivia Rodrigo, umuririmbyi m’umukinnyi wa Filimi ukomoka muri Amerika.
1949: Ivana Trump wabaye umugore wa mbere wa Donald Trump bakaza gutandukana mu 1992.
Abapfuye
1993: Ferruccio Lamborghini, rwiyemezamirimo w’Umutaliyani washinze uruganda rw’imodoka zihenze za Lamborghini.
2014: Rafael Addiego Bruno, Umunya-Uruguay wabaye perezida w’icyo gihugu by’igihe gito.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!