Turi ku wa 2 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 245 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 120 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1998: Jean Paul Akayesu wayoboraga Komini ya Taba mu 1994, yahamwe n’ibyaha 9 bijyanye na Jenoside akatirwa na TPIR gufungwa burundu, ari na we muntu wa mbere wahamijwe jenoside n’uru rukiko rwari i Arusha. Icyo gihe hananzurwa ko gufata ku ngufu n’ihohotera bishobora kuba mu byaha bigize jenoside.
1970: NASA yatangaje ko isubitse ingendo ebyiri zo kujya ku kwezi zari zitiriwe Apollo 15 na Apollo 19.
2008: Google yamuritse uburyo bwo gushakisha amakuru kuri murandasi wifashishije mudasobwa ‘Google Chrome Web Browser.’
2024: Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hishwe imfungwa 129 hakomeretswa abandi 59 bageragezaga gutoroka Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.
Mu muziki
2021: Jay Polly wafatwaga nk’inkingi mwikorezi muri Hip Hop nyarwanda, yitabye Imana.
Abavutse
1924: Havutse Daniel arap Moi wabaye perezida wa kabiri wa Kenya.
1962: Havutse Keir Starmer, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1992: Emiliano Martínez ukina mu izamu mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine aho yanamenyekanye mu Bwongereza muri Arsenal, Aston Villa; ubu akaba akinira Chelsea.
Abapfuye
1969: Hapfuye Ho Chi Minh wzabaye perezida wa mbere wa Vietnam.
2023: Nyiramana wamenyekanye muri Seburikoko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!