Turi ku wa 2 Nyakanga 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1974: Uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Grégoire Kayibanda yakatiwe n’urukiko urwo kwicwa, we hamwe n’abandi batandatu bo muri leta ye baregwaga hamwe.
1991: Gatabazi Félicien na Nzamurambaho Frédéric bashinze ishyaka PSD (Parti Social Démocrate).
2010: Ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yaturikiye muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, abantu 230 bahasiga ubuzima.
2024: Umuvundo w’abantu bari mu bikorwa byo gusenga waguyemo abagera ku 121 mu Buhinde abandi 150 barakomereka.
Mu muziki
1991: Havutse umuhanzi Burna Boy ukomoka muri Nigeria wujuje imyaka 35 y’amavuko uyu munsi.
Abavutse
1925: Havutse Patrice Lumumba ufatwa nk’uwaharaniye akanahesha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwigenge.
1990: Havutse Danny Rose wamenmyekanye akinira Tottenham Hotspurs mu Bwongereza.
Abapfuye
2011: Itamar Franco wayoboye Brésil.
2016: Caroline Aherne, Umunyarwenya w’Umwongereza wanakinaga Filimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!