00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 2 Gicurasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2026 saa 06:25
Yasuwe :

Turi ku wa 2 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amafi azwi nka “Tuna.”
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2023: U Rwanda rwibasiwe n’ibiza by’umwihariko mu bice by’Iburengerazuba, abantu 135 bahasiga ubuzima abandi 110 barakomereka.
1889: Umwami w’Abami wa Ethiopie, Menelik II, Emperor of yasinye amasezerano yiswe aya Wuchale yahaga u Butaliani uburenganzira bwo kugenzura Eritrea.
2008: Birmanie yibasiwe n’inkubi y’umuyaga yahitanye abagera ku bihumbi 138 abandi (…)

Turi ku wa 2 Gicurasi 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amafi azwi nka “Tuna.”

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2023: U Rwanda rwibasiwe n’ibiza by’umwihariko mu bice by’Iburengerazuba, abantu 135 bahasiga ubuzima abandi 110 barakomereka.

1889: Umwami w’Abami wa Ethiopie, Menelik II, Emperor of yasinye amasezerano yiswe aya Wuchale yahaga u Butaliani uburenganzira bwo kugenzura Eritrea.

2008: Birmanie yibasiwe n’inkubi y’umuyaga yahitanye abagera ku bihumbi 138 abandi babarirwa muri za miliyoni basigara ntaho kurambika umusaya bafite.

2011: Osama bin Laden wari ku ruhembe rw’abashakishwaga na FBI kubera ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001 byasize birimbuye inyubako ya World Trade Center, yishwe n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Amerika muri Pakistan.

Mu muziki

1989: Michael Jackson yariyoberanyije yishyiraho imisatsi n’ubwanwa bitari ibye maze ajya mu iduka rimwe ryo muri California ku buryo abashinzwe umutekano baketse ko ari umugizi wa nabi bakarinda kwiyambaza polisi.

Abavutse

1975: David Beckham wubatse izina mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza no muri Espagne.

1996: Havutse Julian Brandt ukinira ikipe ya Dortmund n’iy’igihugu cy’u Budage.

Abapfuye

2005: Wee Kim Wee wabaye perezida wa kane wa Singapour.

2011: Hapfuye Osama bin Laden washinze umutwe wa Al-Qaeda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages