Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka
1861: Intambara ya mbere yabereye muri Taranaki muri New Zealand yararangiye.
1885: Louis Riel yatorewe kuba Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Saskatchewan, ahereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Rebellion.
1932: Umuhanda wa Sydney Harbour warafunguwe.
1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Ingabo za Nazi zafashe Hongrie.
1946: Guyana Française, Guadeloupe, Martinique na Réunion byabaye ibirwa byo mu mazi (overseas département) by’u Bufaransa.
1966: Mu Burasirazuba bwa Texas, Ikipe ya Basketball yo mu Kigo cy’amashuri yegukanye igikombe cya Final Four kandi abakinnyi bose bari abirabura.
2002: Zimbabwe yavanywe muri Commonwealth, bayishinja guhohotera uburenganzira bwa muntu no gukora forode, bikurikirana n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
2003: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida George W. Bush, yategetse itangira ry’intambara muri Irak yaje gukura Sadam ku butegetsi.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1944: Said Musa, Minisitiri w’Intebe wa Belize.
1955: Simon Yam, umukinnyi w’amafilime wo muri Hong Kong.
2007: Abdullah Bin Ali, Igikomangoma cya Jordan.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1286: Alexandre III, Umwami wa Ecosse.
1930: Arthur Balfour, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1990: Andrew wood, umuririmbyi w’Umunyamerika akanaba mu itsinda rya Mother Love Bone.



















TANGA IGITEKEREZO