Turi ku wa 19 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 200 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 165 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Hashinzweho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
1994: Paul Kagame yabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Umutekano kugeza mu 2000.
1994: Faustin Twagiramungu yagizwe Minisitiri w’Intebe.
1994: Pasteur Bizimungu yabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
1985: Urugomero rwa Val di Stava rwafataga ibisigazwa byashakagwamo amabuye y’agaciro mu Butaliyani, rwarasandaye abantu 268 barapfa amazu 63 arasenyuka.
2011: Alpha Condé wayoboraga Guinée Conakry yasimbutse urupfu ubwo mu rugo iwe hagabwaga igitero cyo kumuhirika ku butegetsi.
Mu muziki
1966: Frank Sinatra ufatwa nk’umwe mu bahanzi b’ikinyejana cya 20, ku myaka 50 yashyingiranywe na Mia Farrow, umukinnyi wa filimi wari ufite imyaka 30.
Abavutse
1949: Havutse Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo nyuma y’ubwegure bwa Thabo Mbeki.
1991: Havutse umuhanzi Mr Eazi wubatse izina muri Nigeria no mu muziki wa Afurika muru rusange.
Abapfuye
1965: Hapfuye Syngman Rhee wabaye perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo.
2024: Hapfuye Toumani Diabaté, umuhanzi ukomoka muri Mali.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!