Turi ku wa 19 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 231 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 134 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibikorwa by’Ubugiraneza ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1934: Mu Budage hatowe referandumu yemerejwemo ko Adolf Hitler ari we mukuru w’igihugu.
1978: Muri Iran, ahitwa Cinema Rex hafashwe n’inkongi y’umuriro, abantu 400 bahasiga ubuzima.
2005: Ku nshuro ya mbere, hatangiye imyitozo y’ingabo ihuriweho n’iz’u Burusiya ndetse n’iz’u Bushinwa aho yahawe izina rya Peace Mission 2005.
2009: I Bagdad mu murwa mukuru wa Iraq hagabwe ibitero bitandukanye bihitana abantu 101 abandi 565 barakomereka.
Mu muziki
2023: Abahanzi barimo Davido, Diamond Platnumz, Tiwa Savage, Tyla na Bruce Melodie ; bataramiye abari bitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa 2023 muri BK Arena.
Abavutse
1946: Bill Clinton wabaye perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1967: Satya Nadella, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Microsft.
Abapfuye
2008: Levy Mwanawasa wabaye perezida wa gatatu wa Zambia.
2013: Abdul Rahim Hatif wayoboye Afghanistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!